Banacuze imigambi mibisha (ubwo abahakanyi bashakaga kwica Issa), Allah na we acura imigambi (yo kuburizamo iyabo). Kandi Allah ni We uhebuje mu kuburizamo imigambi y’abantu babi.
Ibuka ubwo Allah yavugaga ati “Yewe Issa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ngiye gushyira iherezo ku gihe cyawe (cyo kuba ku isi, ngusinzirize) maze nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye maze mbakiranure mu byo mutavugagaho rumwe.”