Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi.
Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, ubushishozi (gukiranura abantu) ndetse n’ubuhanuzi, maze yarangiza akabwira abantu ati “Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah!” Ahubwo (yababwira ati) “Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigisha igitabo no kubera ko mukiga.”
Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari We ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa.