(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri?” Aravuga ati “Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka.”
(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke (usingize) Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso.”
Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe).”
Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka.
Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho[1] (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah.”
[1] Ijambo riturutse kwa Allah: Ni "Ba"- bikaba- bisobanuye ivuka rya Yesu kuri Mariya adafite umugabo.