Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi nta we ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandi mu by’ukuri, Allah ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati na Injili (Ivanjili) byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza?
Dore mwagiye impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi)! None se kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni We ubizi naho mwe nta byo muzi.
Mu by’ukuri abegereye cyane (abafitanye isano na) Aburahamu ni abamukurikiye n’uyu muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w’abemera.