Naho ba bandi bahakanye, mu by’ukuri nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo.
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo usize umuryango wawe (ukajya) gushyira abemeramana mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.