“Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa mu ijoro. Ukura ikizima mu cyapfuye unakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kugera.”
Abemeramana ntibakagire abahakanyi inshuti ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse hari inabi mutinya ko yabaturukaho (icyo gihe ntimuzabereke urwango. Nimunavuga urukundo bizabe ari ku munwa bitari ku mutima). Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi.” Kandi Allah ni Ushobora byose.