Umunsi buri muntu azasanga ibyiza yakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi).” Ariko nibatera umugongo (ntibabyemere), (bamenye ko) mu by’ukuri Allah adakunda abahakanyi.
Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa” -nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse- “kandi umuhungu si nk’umukobwa, [1] kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwose ndamukuragije n’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitani wavumwe.”
[1] Haba mu kwiyegurira Imana n'iswala zihozwaho mu bihe byose, umwana w’umuhungu ntabwo ari kimwe n’uw’umukobwa. Banatandukanye kandi no mu mbaraga z'umubiri mu kwitangira urusengero rwa Yeruzalemu no kurukorera.
Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuza mu burere bwiza kandi agena ko arerwa na Zakariya. Buri uko Zakariya yinjiraga aho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, maze akamubaza ati “Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he?” Akavuga ati “Ibi bituruka kwa Allah.” Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.