Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; We ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Mu by’ukuri idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Isilamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura.
Nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti “Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye) n’abankurikiye.” Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti “Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?” Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.