Ni We ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse We. Ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.