Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?” Aravuga ati “Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashaka. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati “Ba! Ubwo kikaba.”
Nuko Issa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati “Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?” Inkoramutima (abigishwa be) baravuga bati “Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi).”