(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze.
Mu by’ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga ku maso (abemeramana) babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza.
Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi ya zahabu na feza, amafarasi y’agaciro, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; ariko kwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza.
Vuga uti “Ese mbabwire ibiruta ibyo? Ba bandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abafasha basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.”