Yemwe abemeye! Ntimukabe nka ba bandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati “Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe.” Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, nta cyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allah biruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi).