Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwose aba ayobowe inzira igororotse.
Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah (Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwo bamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke.