Ariko ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni akarusho ku bakora neza.
Mu by’ukuri mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyo mwahishuriwe (Qur’an) ndetse n’ibyo bahishuriwe (Tawurati n’Ivanjili); bibombarika imbere ya Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah indonke (n’ubwo zaba) nke; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura.