Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
10 : 3

إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمۡ وَقُودُ ٱلنَّارِ

Mu by’ukuri, abahakanye nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 3

كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 3

قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ سَتُغۡلَبُونَ وَتُحۡشَرُونَ إِلَىٰ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Bwira abahakanye uti “Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni na ho buruhukiro bubi.” info
التفاسير:

external-link copy
13 : 3

قَدۡ كَانَ لَكُمۡ ءَايَةٞ فِي فِئَتَيۡنِ ٱلۡتَقَتَاۖ فِئَةٞ تُقَٰتِلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَأُخۡرَىٰ كَافِرَةٞ يَرَوۡنَهُم مِّثۡلَيۡهِمۡ رَأۡيَ ٱلۡعَيۡنِۚ وَٱللَّهُ يُؤَيِّدُ بِنَصۡرِهِۦ مَن يَشَآءُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَعِبۡرَةٗ لِّأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ

Mu by’ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga ku maso (abemeramana) babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza. info
التفاسير:

external-link copy
14 : 3

زُيِّنَ لِلنَّاسِ حُبُّ ٱلشَّهَوَٰتِ مِنَ ٱلنِّسَآءِ وَٱلۡبَنِينَ وَٱلۡقَنَٰطِيرِ ٱلۡمُقَنطَرَةِ مِنَ ٱلذَّهَبِ وَٱلۡفِضَّةِ وَٱلۡخَيۡلِ ٱلۡمُسَوَّمَةِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ وَٱلۡحَرۡثِۗ ذَٰلِكَ مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلۡمَـَٔابِ

Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi ya zahabu na feza, amafarasi y’agaciro, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; ariko kwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza. info
التفاسير:

external-link copy
15 : 3

۞ قُلۡ أَؤُنَبِّئُكُم بِخَيۡرٖ مِّن ذَٰلِكُمۡۖ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ عِندَ رَبِّهِمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَأَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞ وَرِضۡوَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ

Vuga uti “Ese mbabwire ibiruta ibyo? Ba bandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abafasha basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.” info
التفاسير: