Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
53 : 3

رَبَّنَآ ءَامَنَّا بِمَآ أَنزَلۡتَ وَٱتَّبَعۡنَا ٱلرَّسُولَ فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّٰهِدِينَ

Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa (zawe); bityo twandike mu bahamya (b’ukuri). info
التفاسير:

external-link copy
54 : 3

وَمَكَرُواْ وَمَكَرَ ٱللَّهُۖ وَٱللَّهُ خَيۡرُ ٱلۡمَٰكِرِينَ

Banacuze imigambi mibisha (ubwo abahakanyi bashakaga kwica Issa), Allah na we acura imigambi (yo kuburizamo iyabo). Kandi Allah ni We uhebuje mu kuburizamo imigambi y’abantu babi. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 3

إِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَىٰٓ إِنِّي مُتَوَفِّيكَ وَرَافِعُكَ إِلَيَّ وَمُطَهِّرُكَ مِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَجَاعِلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوكَ فَوۡقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ فِيمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ

Ibuka ubwo Allah yavugaga ati “Yewe Issa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ngiye gushyira iherezo ku gihe cyawe (cyo kuba ku isi, ngusinzirize) maze nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye maze mbakiranure mu byo mutavugagaho rumwe.” info
التفاسير:

external-link copy
56 : 3

فَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَأُعَذِّبُهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّٰصِرِينَ

Ba bandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara. info
التفاسير:

external-link copy
57 : 3

وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمۡ أُجُورَهُمۡۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّٰلِمِينَ

Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, (Allah) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu. info
التفاسير:

external-link copy
58 : 3

ذَٰلِكَ نَتۡلُوهُ عَلَيۡكَ مِنَ ٱلۡأٓيَٰتِ وَٱلذِّكۡرِ ٱلۡحَكِيمِ

Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi. info
التفاسير:

external-link copy
59 : 3

إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho! info
التفاسير:

external-link copy
60 : 3

ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ

(Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya. info
التفاسير:

external-link copy
61 : 3

فَمَنۡ حَآجَّكَ فِيهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ فَقُلۡ تَعَالَوۡاْ نَدۡعُ أَبۡنَآءَنَا وَأَبۡنَآءَكُمۡ وَنِسَآءَنَا وَنِسَآءَكُمۡ وَأَنفُسَنَا وَأَنفُسَكُمۡ ثُمَّ نَبۡتَهِلۡ فَنَجۡعَل لَّعۡنَتَ ٱللَّهِ عَلَى ٱلۡكَٰذِبِينَ

Bityo, abazakugisha impaka kubirebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti “Nimuze duhamagare abana bacu n’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, natwe ubwacu namwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi.” info
التفاسير: