Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye.” Allah aravuga ati “Ese ntiwari wemera?” (Aburahamu) aravuga ati “Yego, naremeye ariko ni ukugira ngo umutima wanjye urusheho gutuza.” Allah aravuga ati “Ngaho fata inyoni enye (uzitoze kukumvira), nuko uzibage uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta.” Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano) uwo ashaka, kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
Ba bandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo ndetse nta n’ubwo bazagira agahinda.