No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho. Kandi abakoze ibibi (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya -ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyiribihano bikaze (ntibari kubangikanya Allah).
Na ba bandi bakurikiye (ababayobeje) bazavuga bati “Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye.” Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo (ndetse no kwicuza), kandi ntibazava mu muriro.