Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo,[1] muzabagarure ku neza cyangwa mubasende ku neza. Ntimukanabagarure mugamije kubagirira nabi mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihemukiye. Kandi ntimukagire amategeko ya Allah igikinisho. Munibuke ingabire za Allah kuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mugandukire Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose.
[1] Igihe cyabo kigamijwe ni ukuba umugore yahawe n’umugabo we ubutane, akaguma mu rugo igihe cy’imihango itatu, cyangwa akamara amezi atatu ku batari bajya mu mihango n’abatakiyijyamo. Naho yaba atwite akabanza akabyara.
Ababyeyi bonsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mugandukire Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora.