Nuko Twalutu amaze guhagurukana ingabo arazibwira ati “Mu by’ukuri Allah yabahaye ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho ntazaba ari mu ngabo zanjye. Naho utazawunywaho ndetse n’uzanywaho urushyi rumwe rw’ikiganza bazaba mu ngabo zanjye.” Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we baravuga bati “Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze.” Nuko ba bandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati “Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah?” Kandi Allah ari kumwe n’abihangana.
Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyiringabire ku biremwa byose.