Baza bene Isiraheli uti “Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)?” Kandi usimbuza inema ya Allah (idini rya Isilamu) nyuma y’uko imugeraho (Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribihano bikaze.
Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abagandukira (Allah) bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka, kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
Ese mucyeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri ba bandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane banahindishwa umushyitsi kugeza ubwo Intumwa n’abemeye bavuze bati “Ni ryari inkunga ya Allah izaza?” Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi.