Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati “Ni iki cyateye (Abayisilamu) kureka icyerekezo cyabo (Qibla) [1] bari basanzwe berekeramo basenga?” Vuga uti “Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ubwa Allah; ayobora uwo ashaka mu nzira igororotse.”
[1] Qibla: Ni icyerekezo Abayisilamu berekeramo basali. Mu gihe cya mbere berekeraga i Yeruzalemu nyuma yaho Allah abategeka guhindura bakajya basali berekeye ku ngoro ya Al Ka’aba i Maka. Ibyo byabaye mu mwaka wa kabiri nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina.
Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose turakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’abat) n’aho muzaba muri hose mujye muwerekezaho uburanga bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’abat) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora.