Abayahudi kandi baravuze bati “Abanaswara nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”, n’Abanaswara baravuga bati “Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni na yo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranura ku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho.
Ese ni nde muhemu urenze ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo (kandi nibiba ngombwa ko bayinjiramo, bagomba kuyinjiramo) bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
Kandi Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ibya Allah, aho mwakwerekera hose uburanga bwa Allah buba buhari. Mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ubwami bwagutse, Umumenyi uhebuje.
(Abayahudi, Abanaswara[1] n’ababangikanyamana) baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose biramwumvira.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati “Kuki Allah atatwibwirira (ko uri Intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?” Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya.