N’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye”, baravuga bati “Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)?
Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango y’ibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (kubera inzara, akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurengera, nta cyaha afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Mu by’ukuri, ba bandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu gitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza.
Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye igitabo gikubiyemo ukuri (bakagihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri).