Munasingize Allah mu minsi mbarwa.[1] Ariko uzagira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wa wundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa.
[1] Iminsi mbarwa: Ni iminsi itatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Dhul Hija) kw’ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku mboneka z’ukwezi, ari yo matariki ya 11,12 na 13. Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Abahaji) bamara ahitwa Mina.
No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu).
N’iyo abwiwe ati “Tinya Allah”, ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu by’ukuri, ni na bwo buruhukiro bubi.
Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho mu gicucucucu cy’ibicu by’umweru (ku munsi w’imperuka aje gucira abantu imanza), cyangwa Abamalayika (babakuramo roho), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.