ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye imfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. N’iyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’iby’imfubyi). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore, vuga uti “Ni ikintu kibangamye.” Bityo mujye mwitarura abagore mwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kugeza igihe baviriye mu mihango. Nibamara kuyivamo bakisukura, muzabonane na bo munyuze aho Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura.
Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka,[1] muniteganyirize (ibyiza) ndetse munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na We. Unageze (yewe Muhamadi) inkuru nziza ku bemeramana.
[1] Imirima ni ahantu umuntu abiba imbuto zikamera. Niyo mpamvu Allah yagereranyije igitsina cy’umugore nk’umurima kuko ari ahashyirwa intanga ngabo zikazavamo abana; bityo ntibyemewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi hatari aho.
Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, kudatinya (Allah) no kutunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.