Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya.”
Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itarigeze ikoreshwa imirimo yo guhinga ndetse no kuhira imyaka; ni inziranenge itagira icyasha.” (Nyuma yo kuyibona), baravuga bati “Noneho uvuze ukuri.” Nuko barayibaga, n’ubwo bari hafi yo kutabikora.
Turababwira tuti “(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka).” Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe.
Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo Bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura (ku bwende) nyuma yo kuyasobanukirwa?
Kandi iyo bahuye n’abemeye baravuga bati “Twaremeye” (ko Muhamadi ari Intumwa y’ukuri kandi yahishuwe mu gitabo cyacu cya Tawurati). Nyamara bakwiherera bari bonyine bakabwirana bati “Ese murabaganirira ibyo Allah yabahishuriye (ihanurwa ry’Intumwa Muhamadi muri Tawurati) kugira ngo bazabibashinjishe kwa Nyagasani wanyu? Ese nta bwenge mugira?”