Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati “Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah. Arababwira ati “Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati “Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanywa n’urubyaro rwacu?” Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abanyamahugu.
Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati “Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku iteruwe n’abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera.