Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo dutume wibagirana, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose?
Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’Intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
Munahozeho iswala[1] (muzitunganya uko bikwiye), munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’ukora ibyiza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba (bw’aho bagiye) ndetse nta n’agahinda (k’ibyo basize) bazagira.