Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi.
Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.”
None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo Intumwa zacu (abamalayika bashinzwe gukuramo roho) zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti “Ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?” Bazavuga bati “Nta byo tubona”, maze na bo bishinje ko bari abahakanyi.