Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.”
Mu by’ukuri abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma).
Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana na bo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari Wowe uhebuje mu kubabarira.”