Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be (Intumwa Swalehe), byabwiye abemeramana muri byo bari abanyantege nke biti “Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?” (Abemeramana) baravuga bati “Mu by’ukuri twe twemera ubutumwa yahawe.”
Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati “Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah).”