Abantu bo mu Ijuru bazahamagara abo mu muriro bababwira bati “Rwose twasanze ibyo Nyagasani wacu yadusezeranyije ari ukuri; ese namwe mwasanze ibyo Nyagasani wanyu yabasezeranyije ari ukuri”? Bazavuga bati “Yego.” Nuko umuhamagazi atangarize hagati yabo ko umuvumo wa Allah uri ku banyabyaha,
Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu[1] hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati “Asalamu Alayikum (mugire amahoro!)” (Kugeza icyo gihe, abantu ba A‘arafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza.
[1] A’arafu ni ahantu hirengeye hagati y’Ijuru n’umuriro Allah yageneye abo ibikorwa byabo byiza bizaba bingana n’ibibi bakoze. Abazaba bari aho bazaba bareba mu ijuru no mu muriro. Ariko nyuma yaho, Allah azabagirira impuhwe abinjize mu ijuru.
(Abantu bazaba baheze kuri A’arafu) niberekeza amaso yabo ku bantu bazaba bari mu muriro, bazavuga bati “Nyagasani wacu! Ntudushyire hamwe n’abanyabyaha.”
(Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) “Ese bariya (bari mu Ijuru) si bo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), “ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira.”
Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati “Nimudusukeho amazi cyangwa muduhe ku mafunguro Allah yabafunguriye.” (Abo mu ijuru) bavuge bati “Mu by’ukuri ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi.”