(Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati “Ese uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri.”
(Hudu) arababwira ati “Ibihano n’uburakari biturutse kwa Nyagasani wanyu byamaze kubageraho. Ese murangisha impaka ku mazina mwiyitiye (ibigirwamana byanyu), mwe n’abakurambere banyu Allah atarigeze abibemerera? Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We. Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza.”