(Allah) ababwire ati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu.” Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti “Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro.” (Allah) azavuga ati “Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi.”
Mu by’ukuri ba bandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.