Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu twawuremeye abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, banafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo bo bari munsi yazo. Abo ni bo ndindagizi nyazo.
Kandi Allah afite amazina meza, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na ba bandi bakerensa (bubahuka ubutagatifu bw’) amazina ye.[1] Bazahanirwa ibyo bakoraga.
[1] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.
Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wayigaragaza ku gihe cyayo uretse We. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”