Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
179 : 7

وَلَقَدۡ ذَرَأۡنَا لِجَهَنَّمَ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِۖ لَهُمۡ قُلُوبٞ لَّا يَفۡقَهُونَ بِهَا وَلَهُمۡ أَعۡيُنٞ لَّا يُبۡصِرُونَ بِهَا وَلَهُمۡ ءَاذَانٞ لَّا يَسۡمَعُونَ بِهَآۚ أُوْلَٰٓئِكَ كَٱلۡأَنۡعَٰمِ بَلۡ هُمۡ أَضَلُّۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡغَٰفِلُونَ

Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu twawuremeye abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, banafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo bo bari munsi yazo. Abo ni bo ndindagizi nyazo. info
التفاسير:

external-link copy
180 : 7

وَلِلَّهِ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰ فَٱدۡعُوهُ بِهَاۖ وَذَرُواْ ٱلَّذِينَ يُلۡحِدُونَ فِيٓ أَسۡمَٰٓئِهِۦۚ سَيُجۡزَوۡنَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Kandi Allah afite amazina meza, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na ba bandi bakerensa (bubahuka ubutagatifu bw’) amazina ye.[1] Bazahanirwa ibyo bakoraga. info

[1] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.

التفاسير:

external-link copy
181 : 7

وَمِمَّنۡ خَلَقۡنَآ أُمَّةٞ يَهۡدُونَ بِٱلۡحَقِّ وَبِهِۦ يَعۡدِلُونَ

No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera. info
التفاسير:

external-link copy
182 : 7

وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا سَنَسۡتَدۡرِجُهُم مِّنۡ حَيۡثُ لَا يَعۡلَمُونَ

Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu, tuzabajyana buhoro buhoro tubahane mu buryo batazi. info
التفاسير:

external-link copy
183 : 7

وَأُمۡلِي لَهُمۡۚ إِنَّ كَيۡدِي مَتِينٌ

Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye. info
التفاسير:

external-link copy
184 : 7

أَوَلَمۡ يَتَفَكَّرُواْۗ مَا بِصَاحِبِهِم مِّن جِنَّةٍۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٌ

Ese ntibatekereza? Mugenzi wabo (Muhamadi) si umusazi, ahubwo ni umuburizi ugaragara. info
التفاسير:

external-link copy
185 : 7

أَوَلَمۡ يَنظُرُواْ فِي مَلَكُوتِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا خَلَقَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٖ وَأَنۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ قَدِ ٱقۡتَرَبَ أَجَلُهُمۡۖ فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ

Ese ntibitegereza ubwami bw’ibirere n’isi, n’ibyo Allah yaremye, ndetse n’uko bishoboka ko iherezo ry’ubuzima bwabo ryegereje? None se ni ayahe magambo (aburira) bakwemera nyuma y’aya (Qur’an)? info
التفاسير:

external-link copy
186 : 7

مَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَلَا هَادِيَ لَهُۥۚ وَيَذَرُهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira. info
التفاسير:

external-link copy
187 : 7

يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلسَّاعَةِ أَيَّانَ مُرۡسَىٰهَاۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ رَبِّيۖ لَا يُجَلِّيهَا لِوَقۡتِهَآ إِلَّا هُوَۚ ثَقُلَتۡ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ لَا تَأۡتِيكُمۡ إِلَّا بَغۡتَةٗۗ يَسۡـَٔلُونَكَ كَأَنَّكَ حَفِيٌّ عَنۡهَاۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ

Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wayigaragaza ku gihe cyayo uretse We. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.” info
التفاسير: