Nuko twambutsa inyanja bene Isiraheli (batekanye), maze bagera ku bantu bari barabaye imbata zo kugaragira ibigirwamana byabo. Baravuga bati “Yewe Musa! Dushyirireho imana nk’uko na bo bafite imana zabo. Aravuga ati “Mu by’ukuri mwe muri abantu b’injiji!”
Ubwo Musa yagereraga ku gihe (n’ahantu) twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati “Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe.” (Allah) aramubwira ati “Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona.” Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi urasatagurika (uhinduka igitaka), Musa agwa igihumure. Azanzamutse aravuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni njye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye).”