Unadushyirireho amategeko meza hano ku isi no ku munsi w’imperuka, rwose turakugarukiye tukwicuzaho. (Allah) aravuga ati “Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abagandukira Allah, bakanatanga amaturo ndetse na ba bandi bemera ibimenyetso byacu.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.