Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

Numero ng Pahina:close

external-link copy
150 : 7

وَلَمَّا رَجَعَ مُوسَىٰٓ إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ غَضۡبَٰنَ أَسِفٗا قَالَ بِئۡسَمَا خَلَفۡتُمُونِي مِنۢ بَعۡدِيٓۖ أَعَجِلۡتُمۡ أَمۡرَ رَبِّكُمۡۖ وَأَلۡقَى ٱلۡأَلۡوَاحَ وَأَخَذَ بِرَأۡسِ أَخِيهِ يَجُرُّهُۥٓ إِلَيۡهِۚ قَالَ ٱبۡنَ أُمَّ إِنَّ ٱلۡقَوۡمَ ٱسۡتَضۡعَفُونِي وَكَادُواْ يَقۡتُلُونَنِي فَلَا تُشۡمِتۡ بِيَ ٱلۡأَعۡدَآءَ وَلَا تَجۡعَلۡنِي مَعَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
151 : 7

قَالَ رَبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَلِأَخِي وَأَدۡخِلۡنَا فِي رَحۡمَتِكَۖ وَأَنتَ أَرۡحَمُ ٱلرَّٰحِمِينَ

(Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira njye n’umuvandimwe wanjye, unatwinjize mu mpuhwe zawe, kuko ari Wowe Munyempuhwe uzirusha abandi.” info
التفاسير:

external-link copy
152 : 7

إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ ٱلۡعِجۡلَ سَيَنَالُهُمۡ غَضَبٞ مِّن رَّبِّهِمۡ وَذِلَّةٞ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُفۡتَرِينَ

Mu by’ukuri abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma). info
التفاسير:

external-link copy
153 : 7

وَٱلَّذِينَ عَمِلُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ ثُمَّ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِهَا وَءَامَنُوٓاْ إِنَّ رَبَّكَ مِنۢ بَعۡدِهَا لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ

Ariko ba bandi bakoze ibyaha nuko nyuma yaho bakicuza, bakanemera; mu by’ukuri nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
154 : 7

وَلَمَّا سَكَتَ عَن مُّوسَى ٱلۡغَضَبُ أَخَذَ ٱلۡأَلۡوَاحَۖ وَفِي نُسۡخَتِهَا هُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّلَّذِينَ هُمۡ لِرَبِّهِمۡ يَرۡهَبُونَ

Maze uburakari bwa Musa bumaze gucururuka, afata za mbaho zari zanditseho ubutumwa bwari umuyoboro n’impuhwe ku batinya Nyagasani wabo. info
التفاسير:

external-link copy
155 : 7

وَٱخۡتَارَ مُوسَىٰ قَوۡمَهُۥ سَبۡعِينَ رَجُلٗا لِّمِيقَٰتِنَاۖ فَلَمَّآ أَخَذَتۡهُمُ ٱلرَّجۡفَةُ قَالَ رَبِّ لَوۡ شِئۡتَ أَهۡلَكۡتَهُم مِّن قَبۡلُ وَإِيَّٰيَۖ أَتُهۡلِكُنَا بِمَا فَعَلَ ٱلسُّفَهَآءُ مِنَّآۖ إِنۡ هِيَ إِلَّا فِتۡنَتُكَ تُضِلُّ بِهَا مَن تَشَآءُ وَتَهۡدِي مَن تَشَآءُۖ أَنتَ وَلِيُّنَا فَٱغۡفِرۡ لَنَا وَٱرۡحَمۡنَاۖ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡغَٰفِرِينَ

Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana na bo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari Wowe uhebuje mu kubabarira.” info
التفاسير: