Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda

external-link copy
150 : 7

وَلَمَّا رَجَعَ مُوسَىٰٓ إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ غَضۡبَٰنَ أَسِفٗا قَالَ بِئۡسَمَا خَلَفۡتُمُونِي مِنۢ بَعۡدِيٓۖ أَعَجِلۡتُمۡ أَمۡرَ رَبِّكُمۡۖ وَأَلۡقَى ٱلۡأَلۡوَاحَ وَأَخَذَ بِرَأۡسِ أَخِيهِ يَجُرُّهُۥٓ إِلَيۡهِۚ قَالَ ٱبۡنَ أُمَّ إِنَّ ٱلۡقَوۡمَ ٱسۡتَضۡعَفُونِي وَكَادُواْ يَقۡتُلُونَنِي فَلَا تُشۡمِتۡ بِيَ ٱلۡأَعۡدَآءَ وَلَا تَجۡعَلۡنِي مَعَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّٰلِمِينَ

Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.” info
التفاسير: