Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
31 : 7

۞ يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ خُذُواْ زِينَتَكُمۡ عِندَ كُلِّ مَسۡجِدٖ وَكُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ وَلَا تُسۡرِفُوٓاْۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُسۡرِفِينَ

Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusali. Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri We (Allah) ntakunda abasesagura. info
التفاسير:

external-link copy
32 : 7

قُلۡ مَنۡ حَرَّمَ زِينَةَ ٱللَّهِ ٱلَّتِيٓ أَخۡرَجَ لِعِبَادِهِۦ وَٱلطَّيِّبَٰتِ مِنَ ٱلرِّزۡقِۚ قُلۡ هِيَ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا خَالِصَةٗ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi. info
التفاسير:

external-link copy
33 : 7

قُلۡ إِنَّمَا حَرَّمَ رَبِّيَ ٱلۡفَوَٰحِشَ مَا ظَهَرَ مِنۡهَا وَمَا بَطَنَ وَٱلۡإِثۡمَ وَٱلۡبَغۡيَ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَأَن تُشۡرِكُواْ بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ سُلۡطَٰنٗا وَأَن تَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ

Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.” info
التفاسير:

external-link copy
34 : 7

وَلِكُلِّ أُمَّةٍ أَجَلٞۖ فَإِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ لَا يَسۡتَأۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ

Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo. info
التفاسير:

external-link copy
35 : 7

يَٰبَنِيٓ ءَادَمَ إِمَّا يَأۡتِيَنَّكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَقُصُّونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِي فَمَنِ ٱتَّقَىٰ وَأَصۡلَحَ فَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n’Intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n’agahinda. info
التفاسير:

external-link copy
36 : 7

وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَٱسۡتَكۡبَرُواْ عَنۡهَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Naho ba bandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo. info
التفاسير:

external-link copy
37 : 7

فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِهِۦٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ يَنَالُهُمۡ نَصِيبُهُم مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُنَا يَتَوَفَّوۡنَهُمۡ قَالُوٓاْ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ قَالُواْ ضَلُّواْ عَنَّا وَشَهِدُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ كَٰفِرِينَ

None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo Intumwa zacu (abamalayika bashinzwe gukuramo roho) zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti “Ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?” Bazavuga bati “Nta byo tubona”, maze na bo bishinje ko bari abahakanyi. info
التفاسير: