Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
144 : 7

قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّي ٱصۡطَفَيۡتُكَ عَلَى ٱلنَّاسِ بِرِسَٰلَٰتِي وَبِكَلَٰمِي فَخُذۡ مَآ ءَاتَيۡتُكَ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ

(Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.” info
التفاسير:

external-link copy
145 : 7

وَكَتَبۡنَا لَهُۥ فِي ٱلۡأَلۡوَاحِ مِن كُلِّ شَيۡءٖ مَّوۡعِظَةٗ وَتَفۡصِيلٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ فَخُذۡهَا بِقُوَّةٖ وَأۡمُرۡ قَوۡمَكَ يَأۡخُذُواْ بِأَحۡسَنِهَاۚ سَأُوْرِيكُمۡ دَارَ ٱلۡفَٰسِقِينَ

Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho “byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka iherezo ry’ibyigomeke.” info
التفاسير:

external-link copy
146 : 7

سَأَصۡرِفُ عَنۡ ءَايَٰتِيَ ٱلَّذِينَ يَتَكَبَّرُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَإِن يَرَوۡاْ كُلَّ ءَايَةٖ لَّا يُؤۡمِنُواْ بِهَا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلرُّشۡدِ لَا يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلۡغَيِّ يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗاۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ عَنۡهَا غَٰفِلِينَ

Ba bandi bibona ku isi bidakwiye nzabakumira ku magambo yanjye (ntibabashe kuyasobanukirwa), kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n’iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza. info
التفاسير:

external-link copy
147 : 7

وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡۚ هَلۡ يُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye imfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga? info
التفاسير:

external-link copy
148 : 7

وَٱتَّخَذَ قَوۡمُ مُوسَىٰ مِنۢ بَعۡدِهِۦ مِنۡ حُلِيِّهِمۡ عِجۡلٗا جَسَدٗا لَّهُۥ خُوَارٌۚ أَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّهُۥ لَا يُكَلِّمُهُمۡ وَلَا يَهۡدِيهِمۡ سَبِيلًاۘ ٱتَّخَذُوهُ وَكَانُواْ ظَٰلِمِينَ

Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
149 : 7

وَلَمَّا سُقِطَ فِيٓ أَيۡدِيهِمۡ وَرَأَوۡاْ أَنَّهُمۡ قَدۡ ضَلُّواْ قَالُواْ لَئِن لَّمۡ يَرۡحَمۡنَا رَبُّنَا وَيَغۡفِرۡ لَنَا لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati “Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo.” info
التفاسير: