Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
60 : 28

وَمَآ أُوتِيتُم مِّن شَيۡءٖ فَمَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتُهَاۚ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge? info
التفاسير:

external-link copy
61 : 28

أَفَمَن وَعَدۡنَٰهُ وَعۡدًا حَسَنٗا فَهُوَ لَٰقِيهِ كَمَن مَّتَّعۡنَٰهُ مَتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا ثُمَّ هُوَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ

Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)? info
التفاسير:

external-link copy
62 : 28

وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?” info
التفاسير:

external-link copy
63 : 28

قَالَ ٱلَّذِينَ حَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَغۡوَيۡنَآ أَغۡوَيۡنَٰهُمۡ كَمَا غَوَيۡنَاۖ تَبَرَّأۡنَآ إِلَيۡكَۖ مَا كَانُوٓاْ إِيَّانَا يَعۡبُدُونَ

Ba bandi bazahamwa n’ijambo (ry’ibihano) bazavuga bati “Nyagasani! Bariya ni abo twayobeje. Twabayobeje nk’uko natwe twayobye. Turabihakanye imbere yawe! Rwose si twe basengaga.” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 28

وَقِيلَ ٱدۡعُواْ شُرَكَآءَكُمۡ فَدَعَوۡهُمۡ فَلَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُمۡ وَرَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ لَوۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ يَهۡتَدُونَ

Bazabwirwa bati “Ngaho nimuhamagare ibigirwamana byanyu! Maze babihamagare ariko ntibizabitaba. Nuko babone ibihano (bibategereje), maze (bicuze bavuga bati): Iyo tuza kuba twarayobotse.” info
التفاسير:

external-link copy
65 : 28

وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ مَاذَآ أَجَبۡتُمُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ni iki mwasubije Intumwa (ku byo twazibatumyeho)?” info
التفاسير:

external-link copy
66 : 28

فَعَمِيَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَنۢبَآءُ يَوۡمَئِذٖ فَهُمۡ لَا يَتَسَآءَلُونَ

Bazabura icyo basubiza kuri uwo munsi kandi ntibazashobora kubazanya. info
التفاسير:

external-link copy
67 : 28

فَأَمَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَعَسَىٰٓ أَن يَكُونَ مِنَ ٱلۡمُفۡلِحِينَ

Ariko uzaba yaricujije, akemera (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azaba mu bakiranutsi. info
التفاسير:

external-link copy
68 : 28

وَرَبُّكَ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُ وَيَخۡتَارُۗ مَا كَانَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo. info
التفاسير:

external-link copy
69 : 28

وَرَبُّكَ يَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ

Ndetse Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe n’ibyo bagaragaza. info
التفاسير:

external-link copy
70 : 28

وَهُوَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأُولَىٰ وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa. info
التفاسير: