Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge?
Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa.