Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho ijoro rihoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah yabazanira urumuri? Ese ntimwumva?”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Ese Allah aramutse abashyiriyeho amanywa ahoraho kuzageza ku munsi w’imperuka, ni iyihe mana itari Allah, yabazanira ijoro muruhukamo? Ese ntimubona?”
Mu by’ukuri Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati “Ntukibone. Mu by’ukuri Allah ntakunda abibona.”
Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye (ubitanga mu nzira nziza), ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri Allah ntakunda abononnyi.