Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
78 : 28

قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمٍ عِندِيٓۚ أَوَلَمۡ يَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَهۡلَكَ مِن قَبۡلِهِۦ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مَنۡ هُوَ أَشَدُّ مِنۡهُ قُوَّةٗ وَأَكۡثَرُ جَمۡعٗاۚ وَلَا يُسۡـَٔلُ عَن ذُنُوبِهِمُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ

(Qaruna) aravuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi mfite.” Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyaha byazo (kuko Allah abizi neza)! info
التفاسير:

external-link copy
79 : 28

فَخَرَجَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ فِي زِينَتِهِۦۖ قَالَ ٱلَّذِينَ يُرِيدُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا يَٰلَيۡتَ لَنَا مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ قَٰرُونُ إِنَّهُۥ لَذُو حَظٍّ عَظِيمٖ

Nuko (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, maze ba bandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati “Iyaba twari dufite nk’ibyahawe Qaruna (imitungo). Mu by’ukuri ni umunyamahirwe ahambaye.” info
التفاسير:

external-link copy
80 : 28

وَقَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ وَيۡلَكُمۡ ثَوَابُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لِّمَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗاۚ وَلَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ٱلصَّٰبِرُونَ

Ariko ba bandi bahawe ubumenyi baravuga bati “Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wa wundi wemeye akanakora ibikorwa byiza.” Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ari we wese) usibye abihangana. info
التفاسير:

external-link copy
81 : 28

فَخَسَفۡنَا بِهِۦ وَبِدَارِهِ ٱلۡأَرۡضَ فَمَا كَانَ لَهُۥ مِن فِئَةٖ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُنتَصِرِينَ

Nuko tumurigitisha mu butaka we n’inzu ye, ntiyigera abona itsinda rimutabara ritari Allah. Kandi na we ubwe ntiyashoboye kwitabara. info
التفاسير:

external-link copy
82 : 28

وَأَصۡبَحَ ٱلَّذِينَ تَمَنَّوۡاْ مَكَانَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَقُولُونَ وَيۡكَأَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُۖ لَوۡلَآ أَن مَّنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡنَا لَخَسَفَ بِنَاۖ وَيۡكَأَنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ

Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati “Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (ku wo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka!” info
التفاسير:

external-link copy
83 : 28

تِلۡكَ ٱلدَّارُ ٱلۡأٓخِرَةُ نَجۡعَلُهَا لِلَّذِينَ لَا يُرِيدُونَ عُلُوّٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فَسَادٗاۚ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلۡمُتَّقِينَ

Ubwo buturo bwa nyuma (Ijuru) twabugeneye ba bandi badashaka kwishyira hejuru cyangwa ngo bakore ubwononnyi ku isi. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira Allah. info
التفاسير:

external-link copy
84 : 28

مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ خَيۡرٞ مِّنۡهَاۖ وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَلَا يُجۡزَى ٱلَّذِينَ عَمِلُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

(Kuri uwo munsi), uzaba yarakoze icyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruta, n’uzaba yarakoze ikibi (amenye ko) abakoze ibibi nta kindi bazahembwa kitari ibyo bakoraga. info
التفاسير: