Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
36 : 28

فَلَمَّا جَآءَهُم مُّوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا بَيِّنَٰتٖ قَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّفۡتَرٗى وَمَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ

Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere.” info
التفاسير:

external-link copy
37 : 28

وَقَالَ مُوسَىٰ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ مِنۡ عِندِهِۦ وَمَن تَكُونُ لَهُۥ عَٰقِبَةُ ٱلدَّارِۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلظَّٰلِمُونَ

Musa aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na We uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.” info
التفاسير:

external-link copy
38 : 28

وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَأُ مَا عَلِمۡتُ لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرِي فَأَوۡقِدۡ لِي يَٰهَٰمَٰنُ عَلَى ٱلطِّينِ فَٱجۡعَل لِّي صَرۡحٗا لَّعَلِّيٓ أَطَّلِعُ إِلَىٰٓ إِلَٰهِ مُوسَىٰ وَإِنِّي لَأَظُنُّهُۥ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ

Nuko Farawo aravuga ati “Yemwe byegera! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri nkeka ko (Musa) ari mu banyabinyoma.” info
التفاسير:

external-link copy
39 : 28

وَٱسۡتَكۡبَرَ هُوَ وَجُنُودُهُۥ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ إِلَيۡنَا لَا يُرۡجَعُونَ

Maze (Farawo) n’ingabo ze bigira abibone mu gihugu bitari mu kuri kandi banibwira ko batazagarurwa iwacu (kwa Allah). info
التفاسير:

external-link copy
40 : 28

فَأَخَذۡنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّٰلِمِينَ

Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja. Ngaho reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze! info
التفاسير:

external-link copy
41 : 28

وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَئِمَّةٗ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلنَّارِۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا يُنصَرُونَ

Twanabagize abayobozi bahamagarira (abantu) kugana umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntibazatabarwa. info
التفاسير:

external-link copy
42 : 28

وَأَتۡبَعۡنَٰهُمۡ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ هُم مِّنَ ٱلۡمَقۡبُوحِينَ

Twanabakurikije umuvumo hano ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazaba bari mu bantu babi. info
التفاسير:

external-link copy
43 : 28

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ مِنۢ بَعۡدِ مَآ أَهۡلَكۡنَا ٱلۡقُرُونَ ٱلۡأُولَىٰ بَصَآئِرَ لِلنَّاسِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) nyuma yo kurimbura ibisekuru byo hambere, (ngo kibe) urumuri n’umuyoboro ndetse n’impuhwe ku bantu, kugira ngo babashe kwibuka. info
التفاسير: