Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
44 : 28

وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلۡغَرۡبِيِّ إِذۡ قَضَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَى ٱلۡأَمۡرَ وَمَا كُنتَ مِنَ ٱلشَّٰهِدِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) ntabwo wari iruhande rw’iburengerazuba (bw’umusozi) ubwo twahaga Musa amategeko, ndetse nta n’ubwo wari mu bari aho (icyo gihe). info
التفاسير:

external-link copy
45 : 28

وَلَٰكِنَّآ أَنشَأۡنَا قُرُونٗا فَتَطَاوَلَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡعُمُرُۚ وَمَا كُنتَ ثَاوِيٗا فِيٓ أَهۡلِ مَدۡيَنَ تَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَا وَلَٰكِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ

Ahubwo twaremye ibisekuru byinshi (nyuma ya Musa), bibaho igihe kirekire [biza kwibagirwa isezerano rya Allah, kugeza ubwo wowe Muhamadi uje], kandi nta n’ubwo wabaye mu bantu b’i Madiyana ngo ubasomere amagambo yacu. Ariko ni twe twoherezaga (Intumwa, tukanaziha inkuru z’ibyabaye mbere). info
التفاسير:

external-link copy
46 : 28

وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلطُّورِ إِذۡ نَادَيۡنَا وَلَٰكِن رَّحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أَتَىٰهُم مِّن نَّذِيرٖ مِّن قَبۡلِكَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi nta n’ubwo wari iruhande rwa (umusozi wa) Twuri, ubwo twahamagaraga (Musa, ngo wumve ibyo tumuhishurira) ahubwo (twakohereje) ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe, kugira ngo uburire abantu batigeze bagerwaho n’umuburizi mbere yawe, kugira ngo babashe kwibuka. info
التفاسير:

external-link copy
47 : 28

وَلَوۡلَآ أَن تُصِيبَهُم مُّصِيبَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَيَقُولُواْ رَبَّنَا لَوۡلَآ أَرۡسَلۡتَ إِلَيۡنَا رَسُولٗا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ وَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

N’iyo (tutaza kukohereza mu bantu b’i Maka) nyuma bakagerwaho n’ibihano kubera ibyo bakoze, bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza Intumwa, twari gukurikira amagambo yawe kandi tukaba mu bemera.” info
التفاسير:

external-link copy
48 : 28

فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ مِنۡ عِندِنَا قَالُواْ لَوۡلَآ أُوتِيَ مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ مُوسَىٰٓۚ أَوَلَمۡ يَكۡفُرُواْ بِمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ مِن قَبۡلُۖ قَالُواْ سِحۡرَانِ تَظَٰهَرَا وَقَالُوٓاْ إِنَّا بِكُلّٖ كَٰفِرُونَ

Nuko ubwo ukuri (Intumwa Muhamadi) kuduturutseho kwabageragaho, baravuze bati “Kuki atahawe nk’ibyo Musa yahawe?” (Babwire uti) “Ese mbere (Abayahudi) ntibahakanye ibyo Musa yahawe?” Bakanavuga bati “Mu by’ukuri ni uburozi bwombi (Qur’an na Tawurati) bwunganirana.” Baranavuga bati “Mu by’ukuri byose turabihakanye.” info
التفاسير:

external-link copy
49 : 28

قُلۡ فَأۡتُواْ بِكِتَٰبٖ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ هُوَ أَهۡدَىٰ مِنۡهُمَآ أَتَّبِعۡهُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri.” info
التفاسير:

external-link copy
50 : 28

فَإِن لَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكَ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يَتَّبِعُونَ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَمَنۡ أَضَلُّ مِمَّنِ ٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ بِغَيۡرِ هُدٗى مِّنَ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ

Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wa wundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi. info
التفاسير: