Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
6 : 28

وَنُمَكِّنَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنُرِيَ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا مِنۡهُم مَّا كَانُواْ يَحۡذَرُونَ

No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga bikanga ko byaturuka kuri bo (Abayisiraheli). info
التفاسير:

external-link copy
7 : 28

وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰٓ أُمِّ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَرۡضِعِيهِۖ فَإِذَا خِفۡتِ عَلَيۡهِ فَأَلۡقِيهِ فِي ٱلۡيَمِّ وَلَا تَخَافِي وَلَا تَحۡزَنِيٓۖ إِنَّا رَآدُّوهُ إِلَيۡكِ وَجَاعِلُوهُ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Nuko duhishurira nyina wa Musa (tumubwira) tuti “Mwonse, ariko niba ufite ubwoba (bw’uko yagirirwa nabi), munage mu mazi kandi ntutinye cyangwa ngo ugire agahinda. Mu by’ukuri tuzamukugarurira ndetse tumugire umwe mu ntumwa (zacu).” info
التفاسير:

external-link copy
8 : 28

فَٱلۡتَقَطَهُۥٓ ءَالُ فِرۡعَوۡنَ لِيَكُونَ لَهُمۡ عَدُوّٗا وَحَزَنًاۗ إِنَّ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا كَانُواْ خَٰطِـِٔينَ

Nuko atoragurwa n’abantu bo kwa Farawo, (nyuma) aza kubabera umwanzi n’impamvu y’umubabaro. Mu by’ukuri Farawo na Hamana n’ingabo zabo bari abanyamakosa. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 28

وَقَالَتِ ٱمۡرَأَتُ فِرۡعَوۡنَ قُرَّتُ عَيۡنٖ لِّي وَلَكَۖ لَا تَقۡتُلُوهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوۡ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدٗا وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Umugore wa Farawo aravuga (abwira Farawo) ati “(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye nawe! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana wacu.” Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo). info
التفاسير:

external-link copy
10 : 28

وَأَصۡبَحَ فُؤَادُ أُمِّ مُوسَىٰ فَٰرِغًاۖ إِن كَادَتۡ لَتُبۡدِي بِهِۦ لَوۡلَآ أَن رَّبَطۡنَا عَلَىٰ قَلۡبِهَا لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutima kugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu). info
التفاسير:

external-link copy
11 : 28

وَقَالَتۡ لِأُخۡتِهِۦ قُصِّيهِۖ فَبَصُرَتۡ بِهِۦ عَن جُنُبٖ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Nuko (nyina wa Musa) abwira mushiki wa Musa (igihe yamunagaga mu mazi) ati “Mukurikire!” Maze agenda amurebera kure batabyiyumvisha. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 28

۞ وَحَرَّمۡنَا عَلَيۡهِ ٱلۡمَرَاضِعَ مِن قَبۡلُ فَقَالَتۡ هَلۡ أَدُلُّكُمۡ عَلَىٰٓ أَهۡلِ بَيۡتٖ يَكۡفُلُونَهُۥ لَكُمۡ وَهُمۡ لَهُۥ نَٰصِحُونَ

(Musa) twari twaramuziririje konswa n’(abandi bagore) mbere (y’uko tumugarura kwa nyina), maze mushiki we arababwira ati “Ese mbarangire umuryango wamubarerera kandi ukamuha uburere bwiza?” info
التفاسير:

external-link copy
13 : 28

فَرَدَدۡنَٰهُ إِلَىٰٓ أُمِّهِۦ كَيۡ تَقَرَّ عَيۡنُهَا وَلَا تَحۡزَنَ وَلِتَعۡلَمَ أَنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Nuko tumusubiza kwa nyina kugira ngo (nyina) yishime ashire agahinda, kandi amenye ko isezerano rya Allah ari ukuri. Ariko abenshi muri bo ntibabizi. info
التفاسير: